**(Instrument)**
**(the voice saying "NDAMUKUNDA" is whispered**
**(Intro)**
Hmm… yeh yeh
Rukundo rwanjye, umutima uravuga ko ugukeneye
**(instrument)**
**(Verse 1)**
Arabaruta, umutima wanjye urabizi
Iyo anyeretse inseko, isi irahinduka
Intambwe atera zose zimbwira urukundo rwe
Ijwi rye rimora mumatwi nk’indirimbo y’ijuru
Iyo murebye mu maso, mpita menya
Ko Imana yamuremeye kunyura mu buzima bwanjye
Si ubwiza gusa, afite numutima mwiza
Umutima unkunda nta buryarya
**(Pre-Chorus)**
isi yose yiganjemo ikiremwa muntu, ariko wowe urihariye
Mu mutima wanjye yagize umwanya we
Sinshaka undi, sinshaka iby’isi
mushaka ari we wenyine, uko ameze kose birampagije
**(Chorus)**
Arabaruta, yeah arabaruta
Mu rukundo nta n’umwe umuruta
Iyo ambwiye ati “ndagukunda”
Umutima wanjye urabyina
Umwali arabaruta, Umutima wanjye Utera kubera urukundo rwe nzahora murwanirira iteka ryose Ni we umpora mubitekerezo, ni we gusa
**(Verse 2)**
Iyo twicaranye, numva isi yuzuye amahoro
Igihe kigahagarara Uwiteka azamfashe umpore iruhande
Iyo amfashe ukuboko numva Umutuzo
Nk’aho nduhukiye m’umutima we
Yanyigishije Gukunda by’ukuri, anyigisha gukunda bitarimo ibinyoma n'iyo tutavuga, imitima yacu irumvikana
Urukundo rwacu ruvuga rutaranguruye
**(Bridge)**
Ndagusezeranya imbere y’ababyeyi
N’imbere y’Imana ishobora byose
Nzaguhora iruhande, mu byiza n’ibibi
Ntuzigera ushidikanya kurukundo ngukunda
**(Chorus)**
Umwali arabaruta, yeah arabaruta
Mu rukundo nta n’umwe umuruta
Iyo ambwiye ati “ndagukunda”
Umutima wanjye urabyina
Umwali arabaruta, Umutima wanjye ni we
Nzahora murwanirira
Ku munsi w’ejo n’uyu munsi
Ni wowe, ni wowe gusa
**(Outro)**
Umwali wanjye, nguhitamo buri munsi
N’iyo isi yahinduka
**(whispered)**
Umwali arabaruta
Kandi azahora abaruta mu mutima wanjye
** (instrument)**
**(whispered)**
UMWALI WANJYE NUKURI URABARUTA